Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru Wungirije yakiriye intumwa ziturutse muri Benin

Ku wa 27 Kanama 2026, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (DAG), Patrick Habimana, yakiriye intumwa zaturutse mu Rwego Rukuru rw’Ubugenzuzi bw’Imari ya Leta rwa Bénin (Inspection Générale des Finances – IGF), ziyobowe na Arnaud Crépin D. Mensah. Izo ntumwa zari mu Rwanda mu rwego rwo kungukira ku bunararibonye bw’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu Rwanda (OAG).

Mu ijambo rye, DAG Patrick Habimana yavuze ko uru ruzinduko ari amahirwe yo kwigiranaho hagati ya OAG na IGF, rukaba ruzafasha kurushaho guteza imbere ubufatanye mu by’umwuga hagati y’inzego zombi ndetse n’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Ni ibyishimo n’icyubahiro gikomeye kubakira mu Rwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu Rwanda. Mu izina ry’Umugenzuzi Mukuru ndetse n’abakozi bose ba OAG, mbahaye ikaze mu Rwanda, igihugu cy’imisozi igihumbi, ndetse no mu Rwego rwacu. Twishimiye cyane kwakira intumwa zaturutse mu Rwego Rukuru rw’Ubugenzuzi bw’Imari ya Leta rwa Bénin. Uru ruzinduko rubaha amahirwe akomeye yo gusangira ubunararibonye, kwigiranaho no kurushaho gukomeza umubano w’umwuga hagati y’inzego zacu.

Turazirikana ko intego nyamukuru y’uru ruzinduko rwanyu ari ukungukira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu micungire y’ubugenzuzi, ndetse no mu bijyanye no guteza imbere no gucunga imikorere y’urusobe rw’amakuru y’imari n’ubugenzuzi rukoreshwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije kandi yagaragaje inshingano n’ubushobozi by’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, asobanura ko OAG yashinzwe mu 1998 kandi inshingano zayo zishingiye ku ngingo ya 166 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Yasobanuye ko OAG ikora ubugenzuzi butandukanye burimo ubugenzuzi bw’imari, iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza, ubugenzuzi bw’imikorere, ubugenzuzi bw’ikoranabuhanga mu by’imari n’amakuru ndetse n’ubugenzuzi bwihariye, mu gihe Urwego rukomeje no kongera ubushobozi mu bugenzuzi bwimbitse bw’imari (forensic audit).

DAG yanagaragaje ko OAG ifite abakozi bagera kuri 300 bafite ubumenyi butandukanye, burimo ibijyanye n’ibaruramari, ubwubatsi, ubukungu, ibidukikije, ibarurishamibare n’ubuzima. Ubu bumenyi butandukanye butuma Urwego rubasha gukora ubugenzuzi bwimbitse kandi bunoze ku mishinga, gahunda n’ibikorwa bigenda birushaho kuba ingorabahizi bikorwa n’inzego za Leta.

Yavuze ko ibikorwa bya OAG byibanda ku gusuzuma uburyo umutungo wa Leta ukusanywa, ucungwa kandi ukoreshwa, ndetse no kugeza raporo z’ibyavuye mu bugenzuzi ku nzego bireba, kandi ku musozo bikagezwa ku Banyarwanda binyuze muri Parlament. Muri ubu buryo, OAG igira uruhare mu gushimangira gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano no gucunga neza umutungo wa Leta.

Yagize ati: “Igikorwa cyacu ntikigarukira gusa ku kugaragaza intege nke. Hanabamo gufasha inzego za Leta kunoza imikorere yazo. Binyuze mu bugenzuzi dukora, tugaragaza ahakenewe kunozwa mu mikorere y’inzego, mu igenzura ry’imbere mu bigo no mu buryo imiyoborere ikorwamo. Dukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo n’inama zitangwa muri raporo z’ubugenzuzi kugira ngo intege nke zagaragajwe zikemurwe kandi umutungo wa Leta urusheho kurindwa no gucungwa neza.

Urwego rukomeye rw’ubugenzuzi bw’imari ya Leta rugira uruhare rukomeye mu miyoborere myiza. Iyo umutungo wa Leta ucunzwe neza, ufasha kurushaho gushyigikira gahunda z’igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Ni yo mpamvu ubwigenge, ubunyamwuga, ubunyangamugayo n’ubuziranenge ari indangagaciro shingiro mu kazi kacu muri OAG Rwanda.”

Mu biganiro n’ibiganiro-mpaka byatanzwe, OAG na IGF byasangiye ubunararibonye mu bugenzuzi bw’inzego za Leta, harimo n’ubugenzuzi bw’amafaranga Leta ikusanya n’ayo ikoresha, haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’inzego z’ibanze.

Banaganiriye ku buryo bwo gutegura igenamigambi ry’ubugenzuzi, kwizeza ubuziranenge bw’ubugenzuzi, imikoranire n’abafatanyabikorwa, itangazwa ry’ibyavuye mu bugenzuzi, ndetse no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inama zitangwa mu raporo z’ubugenzuzi.

DAG Habimana yashimiye intumwa za Bénin kuba zarahisemo gusura Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu Rwanda.

Intumwa za Bénin zari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rwibandaga ku kongera ubushobozi mu igenzura ry’imari ya Leta, gukorera mu mucyo no guteza imbere imiyoborere y’inzego. Muri uru ruzinduko, zasuraga Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), ndetse n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG).