1. Kuki habaho Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta?
Inteko Ishinga Amategeko ni rwo rwego rufite inshingano zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma. Bityo, inzego za Leta zibazwa n’Inteko Ishinga Amategeko ku ikoreshwa ry’umutungo n’uburyo zishyira mu bikorwa inshingano zazo.
Kubera akamaro ko kubazwa imikoreshereze y’imari, Inteko Ishinga Amategeko ishyiraho igenzura ryigenga kugira ngo harebwe niba inzego za Leta zikora neza kandi zitanga umusaruro, ndetse niba zikoresha ingengo y’imari zagenewe uko bikwiye nk’uko Inteko ibiteganya.
Inzego z’ibanze (intara n’uturere) nazo zikenera igenzura ryigenga. Muri izi nzego hagenzurwa ikoreshwa ry’amafaranga akomoka ku misoro n’amahoro.
Inzego z’ibanze (intara n’uturere) nazo zikenera igenzura ryigenga. Muri izi nzego hagenzurwa ikoreshwa ry’amafaranga akomoka ku misoro n’amahoro.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ni we ukora iri genzura ryigenga, agakora raporo y’ibyarivuyemo nyuma akayishyikiriza Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo bimenyeshwe abaturage bose.
2. Igenzura ry’Imari ni iki?
Ubugenzuzi bw'Imari ni isesengura ryigenga rikorwa hagamijwe gutanga igitekerezo ku nyandiko z’imari z’ikigo runaka.
Kugira ngo ibyo bigerweho, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, akurikije amahame mpuzamahanga yemewe mu igenzura, akora isuzuma, isesenguea n’igenzura byimbitse abona ko bikenewe kugira ngo intego z’igenzura zigerweho.
Mu raporo ze, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta atanga igitekerezo mu kuri nta kubogama, agaragaza niba koko inyandiko z’imari z’ikigo runaka ziteguye neza kandi ko zikurikije amategeko, amabwiriza.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kandi anasesengura uko ibikorwa byagezweho, aho bishoboka, cyane cyane ku mishinga yatewe inkunga na Leta ikoresheje umutungo w’abaturage cyangwa ifatanyije n’abaterankunga.
3. Akamaro k’igenzura
Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta rubanza kugira uruhare mu gukumira ibyateza ibihombo umutungo wa Leta. Kuba uru rwego rubaho ubwabyo bituma habaho kunoza imicungire y’umutungo wa Leta.
Hari igihe inama zitangwa zishyirwa mu bikorwa mu gihe igenzura rigikorwa, bitarinze gutegereza ko raporo zisohoka.
Hari ingamba zifatwa hashingiwe kuri raporo z’igenzura: gusubiza amafaranga yakoreshejwe nabi cyangwa ayanyerejwe, gufata ibihano byo mu kazi, kwitabaza inkiko, no gukosora ibindi bibazo n’intege nke zagaragaye muri rusange.
Muri uru rwego, igenzura ntiriba gusa igikoresho cyo gukosora amakosa, ahubwo riba n’igikoresho cyo gukumira intege nke mu micungire.
Raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta zigaragaza ibibazo mu micungire y’imari n’imiterere y’ibibazo biri mu nzego za Leta. Ibibazo byagaragajwe n’inama zatanzwe n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta bishobora gutuma hashyirwaho andi mabwiriza afasha kunoza imikorere ya Guverinoma no gukoresha neza umutungo wa Leta.