Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yitabiriye inama y'abafatanyabikorwa ba PAC

Umugenzuzi Mukuru w’Imari za Leta mu Rwanda, Kamuhire Alexis, ku wa 3 Werurwe 2026 yitabiriye inama y’iminsi ibiri yahuje abagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo.

Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro  na Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe Imirimo y’Inteko mu Inteko Ishinga Amategeko y' u Rwanda, Nyakubahwa Uwineza Beline, akaba yarabereye muri Hoteli yitwa Ubumwe Grande iri i Kigali.

Iyi nama yari agamije kungurana ibitekerezo k'ubunararibonye hagati y’abagize PAC n’abafatanyabikorwa bayo, mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi no guhuriza hamwe imbaraga mu kunoza imicungire n'ikoreshwa ry’umutungo wa Leta.

Urwego rw'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta (OAG) ruri mu zatanaze ibiganiro. Rwabitanze ku nsanganyamatsiko ebyiri ari zo:Uruhare rw’ubugenzuzi bukumira n’uburyo bwo kubukora neza mu gushimangira kubazwa inshingano, ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’inama z’ubugenzuzi n’imyanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko mu guteza imbere kubazwa inshingano.

Mu bitabiriye iyi nama harimo: MINECOFIN, NPPA, RPPA, RIB na MINIJUST.