SAI-Rwanda na BVG-Mali biyemeje gukomeza gushimangira ubufatanye
Ku wa 22 Kamena 2026, Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta mu Rwanda, KAMUHIRE Alexis, yakiriye mugenzi we Repubulika ya Mali, Abdoul Aziz AGUISSA wari kumwe na Ambasaderi w'icyo gihugu mu Rwanda, Nyakubahwa Boubacar DIALLO.
Bagiranye ibiganiro bigamije kurushaho gushimangira ubufatanye bwa tekiniki hagati y'Inzego Nkuru z'Ubugenzuzi bw'Imari ya Leta zombi no guteza imbere imicungire myiza y'imari ya Leta mu nyungu z'abaturage.
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, KAMUHIRE Alexis, yavuze ko SAI-Rwanda na BVG-Mali bisanzwe bifitanye umubano w'ubufatanye, anongeraho ati: “Uru ruzinduko rwa Vérificateur Général wa Mali, Abdoul Aziz AGUISSA, ni andi mahirwe yo gukomeza gushimangira ubufatanye busanzwe buri hagati y'izi Nzego Nkuru z'Ubugenzuzi bw'Imari ya Leta zombi (SAIs).”
Yakomeje agira ati: “U Rwanda na Mali bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zifitiye ibihugu byombi akamaro. Twebwe dukora umurimo w'ubugenzuzi, ari wo nshingano ikomeye ku baturage b'ibihugu byacu. Tuzakomeza gufatanya namwe, dusangire ubunararibonye, cyane cyane ku buryo ubugenzuzi bukumira ibibazo (preventive audit) bwatanze umusaruro ugaragara mu mibereho y'abaturage bacu. Tuzanakomeza gufatanya namwe mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y'Ibikorwa y'Imyaka 2025–2032.”
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta muri Repubulika ya Mali, Abdoul Aziz AGUISSA, yashimiye OAG ku bufatanye busanzwe buri hagati y'impande zombi, agaragaza ko ashishikajwe no kumenya uburyo bw'ubugenzuzi bukumira ibibazo ndetse n'uruhare bugira mu kuzamura imibereho y'abaturage.
Yagize ati: “U Rwanda na Mali bifitanye umubano mwiza. Nishimiye kuba ndi hano kugira ngo dusangire ubunararibonye n'uburyo bukoreshwa mu bugenzuzi. Perezida wa Repubulika ya Mali na we yishimiye kumenya ko ngiriye uru ruzinduko mu Rwanda. Tuzakomeza gufatanya mu bugenzuzi bw'ikoranabuhanga, guhanga udushya ndetse no mu zindi nzego zihuriweho n'inyungu.”
Ambasaderi wa Republika ya Mali mu Rwanda, Nyakubahwa Boubacar DIALLO, yashimye umubano mwiza usanzwe uri hagati y'u Rwanda na Mali, agira ati: “Twishimiye kuba turi hano. U Rwanda na Mali bifitanye umubano ukomeye kandi mwiza.”
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta muri Repubulika ya Mali, Abdoul Aziz AGUISSA, yari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itanu. Muri urwo ruzinduko yagiranye ibiganiro by'ingenzi n'Ibiro by'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta (OAG), Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane (MINAFET), Ambasade ya Mali mu Rwanda, Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN), Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA), Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Urwego rw'Umuvunyi, Transparency International Rwanda (TI-Rwanda) ndetse na Rwanda Cooperation Initiative (RCI).
Yanasuye Ingoro Ndangamateka yo Kurwanya Jenoside (Campaign Against Genocide Museum), anitabira kimwe mu biganiro bya Komite Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Imari ya Leta (Public Accounts Committee – PAC) mbere yo gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda, aho WASAC ariyo yari yatumiwe ngo ibazwe mu ruhame ku bibazo byagaragajwe na Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2025.
Ubufatanye buri hagati y'Ibiro by'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta mu Rwanda (OAG) na Bureau du Vérificateur Général ya Mali (BVG-Mali) bushingiye cyane ku bufatanye bwa tekiniki no kubaka ubushobozi hagati y'izi Nzego Nkuru z'Ubugenzuzi bw'Imari ya Leta zombi.
Mu mwaka wa 2019, intumwa za BVG-Mali zagiriye uruzinduko rw'inyigisho muri SAI-Rwanda, rwibanze ku mikorere y'ubugenzuzi bw'umwuga, imicungire y'ubuziranenge ndetse no gushimangira ubushobozi bw'urwego.
Mu Ugushyingo 2022, Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta mu Rwanda, KAMUHIRE Alexis, yagiriye uruzinduko rw'akazi i Bamako. Nyuma yaho, uwari Vérificateur Général wa Mali, Samba Alhamdou Baby, yagiriye uruzinduko rw'akazi i Kigali muri Nzeri 2023.
Ku wa 14 Nzeri 2023, SAI-Rwanda na BVG-Mali bashyize umukono ku Masezerano y'Ubufatanye bwa Tekiniki i Kigali. Aya masezerano yashyizeho urwego ruhoraho rw'ubufatanye rugamije:Gusangira ubunararibonye n'imikorere myiza mu bugenzuzi; Gusangizanya ubumenyi ku buryo bukoreshwa mu bugenzuzi no mu micungire y'inzego;
Kongerera ubushobozi abakozi;Kongera imikorere myiza y'ubugenzuzi bw'urwego rwa Leta no guteza imbere inshingano zo kubazwa ibyo bakoze (accountability) mu bihugu byombi.
Kugeza ubu, SAI-Rwanda na BVG-Mali bifitanye ubufatanye bwa tekiniki bufite icyerekezo, bwibanda ku guteza imbere ubushobozi mu bugenzuzi, gusangizanya ubumenyi n'ubunararibonye bw'umwuga, gukomeza kubaka inzego, no guteza imbere imicungire myiza y'imari ya Leta.