Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yasoje ku mugaragaro amahugurwa yahabwaga abagenzuzi

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, kuwa 06 Kanama 2026 yasoje ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ine y’Abagenzuzi b’Imikorere ku Isomo ry’Ibanze ry’Igenzura ry’Imikorere.

Yabasabye gukurikiza amahame y’igenzura, amahame ngengamyitwarire, amategeko n’amabwiriza by’imbere bya OAG, kugira ngo bagire uruhare rufatika mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’Urwego.