Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yakiriye mugenzi we wa Madagascar
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu Rwanda, Alexis Kamuhire, ku wa 29 Nzeri 2026 yakiriye Jean de Dieu Rakotondramihamina, Perezida w’Urukiko rw’Ubugenzuzi bw’Imari ya Leta rwa Repubulika ya Madagasikari.
Ibiganiro byabo byibanze ku gushyiraho ubufatanye hagati y’Ibigo byombi by’Ikirenga bishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta, hagamijwe guteza imbere imikoreshereze iboneye kandi inoze y’umutungo wa Leta ku nyungu z’abaturage.
Impande zombi zagiranye n’umuhango wo guhana impano, mu rwego rwo kugaragaza ko zishimiye uru uruzinduko.
Back