Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagiranye ibiganiro n'intumwa zivuye muri Suwede

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu Rwanda, Kamuhire Alexis, ku wa 13 Ukwakira 2026, yagiranye ibiganiro n’abafashamyumvire baturutse mu Biro by’Igihugu by’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta bya Suwede (SNAO), bari mu Rwanda kugira ngo bayobore amahugurwa y’iminsi ine agamije kwinjiza igenzura ry’ikoranabuhanga (IT Audit) n’isesengura ry’amakuru mu igenzura ry’imari.

Aya mahugurwa ari muri gahunda y’ubufatanye bw’akarere izamara imyaka itanu (2025–2030), ihuza SNAO n’inzego z’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta zo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Agamije kongerera ubushobozi izo nzego mu kwinjiza igenzura ry’ikoranabuhanga n’isesengura ry’amakuru mu igenzura ry’imari, bityo bikarushaho kunoza ireme ry’igenzura, imikorere myiza no kubahiriza amahame ya INTOSAI.

              Intego z’aya mahugurwa

  • Gusuzuma uko igenzura ry’ikoranabuhanga n’isesengura ry’amakuru byinjizwa mu igenzura ry’imari mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu Rwanda (OAG Rwanda).
  • Kugaragaza ibice by’ingenzi bigomba kwitabwaho, imbogamizi n’amahirwe y’ubufatanye.
  • Gusuzuma uburyo ubwenge buhangano (AI) n’uburyo bugezweho bwo gusesengura amakuru byakoreshwa mu bikorwa by’igenzura.
  • Kugaragaza icyerekezo cy’icyiciro gikurikira cy’uyu mushinga, hibandwa ku kumenya niba hazakomeza kwitabwaho igenzura rya sisitemu z’ikoranabuhanga (IS Audit) n’isesengura ry’amakuru byombi, cyangwa niba hazibandwa ku isesengura ry’amakuru gusa.

                           Ibyitezwe kugerwaho

  • Kongera ubushobozi bw’OAG Rwanda mu kwinjiza igenzura rya sisitemu z’ikoranabuhanga n’isesengura ry’amakuru mu igenzura ry’imari.
  • Gutuma habaho gusobanukirwa kimwe uburyo amakuru atembera, inshingano n’uruhare bya buri wese.
  • Kwandika no kubika ibyavuye mu isuzuma, ibitekerezo by’ubuyobozi n’imbanzirizamushinga y’ibikorwa bizakurikira.
  • Gushimangira imikoranire hagati y’abanyamwuga no kurushaho kunoza ubufatanye na SNAO.

Abakozi icyenda ba OAG Rwanda, barimo abakora igenzura ry’imari, abakora igenzura rya sisitemu z’ikoranabuhanga n’abayobozi, ni bo bitabiriye aya mahugurwa. Aya mahugurwa kandi yayobowe n’abagenzuzi batatu baturutse mu Biro by'Umugenzuzi Mukuru w'Imari wa Suwede (SNAO), ari bo Bwana Anders Tormod, Bwana Erik Jäder na Madamu Ingela Ekblom.