OAG na RRA bahaye inka 35 abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi b'i Karongi
Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) batanze inka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Karongi. Inka 30 zahawe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’izindi eshanu zatanzwe ku Barinzi b’Igihango, nk’ikimenyetso cy’ubufatanye no gukomeza gushyigikira abarokotse Jenoside mu rugendo rwo kongera kwiyubaka.
Izi nka zashyikirijwe abazigenewe ku wa Gatanu, tariki ya 22 Gicurasi 2026, ubwo abakozi b’ibi bigo byombi bunamiraga inzirakarengane zirenga 15,000 zishyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro ruherereye mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Amateka ari ku rwibutso agaragaza ko abo bishwe ku wa 18 Mata 1994 kuri Sitade ya Gatwaro, aho bari bahungiye baturutse mu yahoze ari amakomini ane yari ayikikije.
Muri bo harimo Abatutsi bo muri Komini Mabanza bishwe nyuma y’urugendo rurerure, bamaze kubeshywa n’uwari Perefe wa Kibuye, Dr. Clément Kayishema, ko bari burindirwe ku biro bya Perefegitura.
Mu rwego rwo gushyigikira abarokotse Jenoside, inka 11 zahawe abagenerwabikorwa bo mu Murenge wa Gashali, 10 zihabwa abo mu Murenge wa Bwishyura, umunani zihabwa abo mu Murenge wa Bisesero, naho esheshatu zihabwa abo mu Murenge wa Gitesi.
Mu izina rya OAG na RRA, Umunyamabanga Mukuru wa OAG, Madamu Muligo Olive, yavuze ati: “Iki gikorwa ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko tutazigera twibagirwa amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, kandi ko gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa ari inshingano za buri Munyarwanda.”
Yakomeje agira ati: “Inka ni umutungo ufite agaciro mu muco nyarwanda no mu buzima bw’umuryango. Twizera ko zizabafasha kubona amata, ifumbire ndetse zikabafungurira andi mahirwe yo kwiteza imbere. Twizera rero ko inka muhawe zizororoka ndetse abazahawe bakoroza n’abandi.”
Yanashimiye Abarinzi b’Igihango bagize ubutwari bwo kugerageza kurokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside. Yavuze ko uruhare rwabo ari urw’agaciro gakomeye mu mateka y’u Rwanda kandi ruzahora rwibukwa nk’ikimenyetso cy’ubumuntu n’ubutwari.
Yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abizeza ko batari bonyine kuko igihugu n’Abanyarwanda muri rusange bazakomeza kubaba hafi no kubashyigikira mu rugendo rwo kongera kubaho no kwiyubaka ubwabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Abakozi muri RRA, Emery Batayika, yavuze ko gusura urwibutso no gushyigikira abarokotse Jenoside ari uburyo bwo kwibutswa inshingano yo gutekereza ku mateka, kwibuka no gukomeza kuba hafi y’abarokotse Jenoside.
Yagize ati: “Ni iki twakora kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi? Ni gute abazadukomokaho bazakomeza kwibuka? Ni gute twabungabunga aya mateka kugira ngo aya mahano atazongera kubaho? Uwo ni wo murage tugomba gukomeza kwimakaza.”
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Vedaste Ngarambe, yavuze ko bishimiye cyane iki gikorwa bakimara kukimenya, cyane cyane kuko cyabaye mu gihe hari hakiri kuvumburwa imibiri y’abazize Jenoside mu busitani bwo hagati mu mujyi.
Yagize ati: “Mwaje mu gihe gikwiye. Twari tunaniwe kandi dukeneye abantu baduhagararaho. Urumuri mwadukongeje turabasezeranya ko rutazazima. Izi nka zizororoka kandi natwe tuzoroza bagenzi bacu barokotse Jenoside.”
Yanashimiye Abarinzi b’Igihango bemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo barokore Abatutsi bahigwaga.
Muri bo harimo Jean Pierre Bahutu, umwe mu bahawe inka, wakoraga nk’umuforomo ku Bitaro bya Kibuye mu 1994, aho yarokoye Abatutsi 17 mu gihe abandi bicirwaga kuri Sitade ya Gatwaro.
Anastase Ujyakuvuga, umwe mu barokokeye Jenoside mu Karere ka Karongi, yashimiye abasirikare ba RPA-Inkotanyi babatabaye mu bihe bikomeye, igihe Abatutsi benshi bari batagifite icyizere cyo kubaho.
Yanashimiye ubuyobozi n’abakozi ba RRA na OAG bateguye iki gikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside bafite imibereho itishoboye.
Yagize ati: “Ihumure nyaryo ni uko umuntu akubwira gukomera kandi ntaze amara masa.”
Nk’umwe mu bahawe inka, yashimiye ababagobotse, abasezeranya ko bazazifata neza kandi ko bazoroza n’indi miryango ikeneye ubufasha.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Pascasie Umuhoza, yashimiye ibi bigo kuba byatekereje ku barokotse Jenoside muri ibi bihe bikomeye, agaragaza ko u Rwanda rukomeje kubakwa ku ndangagaciro z’impuhwe n’ubufatanye.
Yagize ati: “Uku kuba muri hano uyu munsi ni ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye n’indangagaciro nyarwanda. Bigaragaza ubushake bwo gukomeza kuba hafi y’abarokotse Jenoside mu gihe bongera kubaka ubuzima bwabo bafite icyizere cy’ejo hazaza.”
Yavuze kandi ko kuba hanashimiwe abantu bamaze igihe bafasha abarokotse Jenoside mu rugendo rwo kwiyubaka ari igikorwa cy’urukundo, ubumuntu n’ubudaheranwa.
Yongeyeho ati: “Binagaragaza ubufatanye mu kubaka imibereho myiza. Gutanga inka ni uguha icyizere no gufasha abarokotse Jenoside kongera kubaho no kwakira ubuzima bushya. Bifasha gukira ibikomere no kuzamura imibereho.”
Yasabye abagenewe inka kuzitaho neza no kuzikoresha mu buryo bubyara inyungu, agaragaza ko inka yitaweho neza idafasha umuryango umwe gusa, ahubwo ifasha benshi binyuze mu musaruro wayo.