Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abakozi ba OAG na RRA bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakozi b’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) n’ab’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, wahagarariye ibigo byateguye igikorwa cyo kwibuka, mu ijambo rye yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kongera gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, gufata mu mugongo abarokotse jenoside ndetse no kuzirikana uruhare rwa buri wese mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara hirya no hino, ndetse no mu karere u Rwanda ruherereyemo muri ibi bihe. 

Yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n'ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zatabaye, zigahagarika jenoside ndetse n’uruhare rukomeye bakomeje kugira mu rugendo rwo kwiyubaka kw’abarokotse ndetse n’urw’igihugu muri rusange.

Yasabye buri wese kwamagana amacakubiri, imvugo zihembera urwango n'ibindi biganisha ku gutandukanya Abanyarwanda, ahubwo bakita ku kunga ubumwe, guharanira ko jenoside itazongera kubaho no gukomeza gukora cyane mu rwego rwo gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Umuvugizi w’Ingabo z’ u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yatanze ikiganiro gifite umutwe ugira uti“Ingengabitekerezo ya jenoside mu karere ndetse n’ uruhare rwa buri wese mu kuyirwanya”

Yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bituma dusobanukirwa neza, kumenya ubukana bwayo no kumenya uko twayirwanya.

Yagarutse ku buryo jenoside itegurwa n’uburyo muri iki gihe ingengabitekerezo ya jenoside iri gukwirakwiza mu karere u Rwanda ruherereyemo cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Yavuze ko " Bari mu marembo, bari hirya no hino ku Isi bakubita agatoki ku kandi" anabibutsa ko ingengabitekerezo ya jenoside idashobora gutsinda kuko umugambi mubi udashobora gutsinda ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Gen Rwivanga kandi yanagarutse ku muhate Ingabo zari iza RPA zagaragaje maze zigahagarika jenoside.

Yakanguriye buri wese gukoresha imbugankoranyambaga mu nyungu z'ukuri, kwandika amateka uko yabaye no kwirinda icyo aricyo cyose kibangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda. Yashimangiye ko Leta yiteguye gukora ibishoboka byose ngo irinde abaturage bayo.

Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi, ashimangira ngo abarokotse batanze ikiguzi gikomeye cyo kwihangana, kwiyubaka, no kubabarira, ari nabyo bitumye igihugu kigera aho kigeze ubu.

Yakomeje ati “Kwibuka ni umwanya wo gufata mu mugongo ababuze ababo, kwibuka ni ugusubiza agaciro abo bose twabuze bazira uko baremwe, ariko ni n’umwanya mwiza wacu, ntatinya kuvuga, injijuke, kugira ngo twiyemeze kwirinda ikibi cyo, amacakubiri ayo ariyo yose, yatuma dusubira aho hantu.”

Yavuze ko kwibuka bikomeza, buri wese akireba ku giti cye uko abanye n’abandi no mu miryango, hagamijwe “kubaka u Rwanda twifuza.”

Yashimye uruhare rw’Ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, ubu igihugu kikaba gitekanye.

Uwimana Delphine watanze ubuhamya, mu 1994 yari atuye ahahoze ari Kibungo. Yagaragaje uburyo ababyeyi be batotejwe mbere ya Jenoside, ariko bagakomeza gukora ibishoboka mu kwita ku muryango. Ibyo ngo bihinyuze abashaka kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

Yavuze ko ku munsi nk’uyu aribwo iwabo bibuka kuko aribwo musanza we yiswe, uwundi mukuru we bamwica mbere.

Yakomeje ati “Hanyuma noneho Inkotanyi ziba ziradukijije, tuba tubonye ubuzima nyine.”

Yashimiye Ingabo zari iza RPF Inkotanyi ku bwitange zagaragaje ngo zirokore abahigwaga. Yagize ati “Akazi mwakoze, twese twumvaga ko ari inzozi.”

Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bategura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 buri mwaka ndetse bakanatanga inkunga ku barokotse jenoside mu rwego rwo gukomeza kubafata mu mugongo.